| UMUNSI W’INTWARI Z’IGIHUGU
Umunsi w’intwari z’igihugu cy‘u Rwanda wizihizwa tariki ya 1 Gashyantare buri mwaka , uyu munsi washyiriweho kwibuka ibikorwa by’agatangaza kandi bihebuje bigera naho izi ntwari zidatinya guhara ubuzima bwazo .
Ibikorwa byiza by’ubutwari ni ishingiro ryo kubaka no gutabara igihugu igihe cyiba kiri mu bibazo bitandukanye. Ibikorwa by’ubutwari bigamije guhindura imibereho y’umuryango mu buryo bwiza hakoreshejwe ubuhanga bwihariye , ibikorwa by’ubutwari kandi bigaragarira mu nzego zose z’imibereho y’abantu n’iy’ igihugu nko gutabarira igihugu,kukirengera ;kugiteza imbere.
Intwari ni iki ?
Intwari ni umuntu ukurikirana icyo yiyemeje kugeraho kikavamo igikorwa cy’ikirenga gifitiye abandi akamaro , Akabikora mu bupfura no mu bwitange buhebuje kandi akirinda ubugwari mu mugirire ye ntagamburuzwe n’amananiza.
Umunsi w’Intwari z’Igihugu 2012
Insanganyamastsiko y’uyu mwaka iragira iti “Duharanire Ubutwari, Duhashya Ihohoterwa Rikorerwa Abana.” Uyu munsi uzizihirizwa mu midugudu yose y’igihugu.
Mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi uhatse byinshi mu mateka y’abanyarwanda, hateguwe ibikorwa bitandukanye bigamije gukangurira abanyarwanda kuzirikana, gutegura no kwizihiza uyu munsi.
- Ibiganiro bitandukanye
Mu cyumweru kibanziriza uyu munsi nyirizina (23‐31/01/2012), hateguwe ibiganiro bitandukanye bizatangwa ku maradiyo ndetse no kuri Televiziyo. Bizatangwa kandi no mu mashuri, guhera ku mashuri abanza, ayisumbuye, amakuru, ndetse na za Kaminuza. Bizanatangwa no muri Minisiteri, mu bigo bya Leta n’ibyigenga. Ubuyobozi bw’Uturere buzategura ibiganiro bizaba kuva ku rwego rw’Uturere kugeza ku Midugudu.
‐ Igitaramo ku munsi ubanziriza uw’Intwari nyirizina (31/01/2012)
Ku munsi w’Intwari nyirizina, kuri stade Amahoro I Remera mu ihema rinini ry’umweru, hateganyijwe igitaramo cyizagaragaza ubutwari bw’abanyarwanda, haba mu gihe cya kera, mu gihe cy’ubu, ndetse no mu gihe kizaza. Abantu bose bashishikarijwe kuzitabira iki gitaramo.
Umuhango wo gushyira indabo ku Gicumbi cy’Intwari z’Igihugu.
Ku itariki ya 1 Gashyantare 2012 hazaba umuhango wo gushyira indabo ku Gicumbi cy’Intwari z’Igihugu. Ibi bizakorwa n’imiryango ifite intwari ku Gicumbi hamwe n’abandi.
Minisiteri ya siporo n’Umuco irifuriza abanyarwanda bose kuzagira umunsi mwiza kandi bakomeza gusigasira umuco w’ubutwari.
********************
|